Uruzinduko rwa Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu mu karere ka Burera

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 14 Ugushyingo 2020, Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Prof Shyaka Anastase ari mu ruzinduko mu Karere ka Burera, aho arimo gusura ibikorwaremezo bitandukanye byegerejwe abaturage bo mu Mirenge ituriye igice cy'umupaka.

 Yakiriwe na Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Hon Gatabazi Jean Marie Vianney, Umuyobozi w'Akarere ka Burera n'Inzego z'Umutekano ku rwego rw'Intara n'Akarere n'abandi Bayobozi batandukanye.

Uru ruzinduko rukaba rutangiriye mu Murenge wa Bungwe, aho Minisitiri Prof Shyaka n'abamuherekeje, barimo gusura ububiko bw'ibicuruzwa bitandukanye bikorerwa mu Rwanda, byegerejwe abaturage ku giciro giciritse, mu rwego rwo kubafasha kutajya gushaka ibicuruzwa hakurya y'umupaka.

 

Muri uyu Murenge, Minisitiri Prof Shyaka n'abo bari kumwe bahasuye kandi ibyumba by'amashuri umunani, birimo kubakwa kuri G.S Busenya.