Umuganda udasanzwe mu mirenge y’Akarere ka burera

None mu mirenge yose y’Akarere ka Burera hakozwe umuganda udasanzwe wibanze ku gukura ibitengu mu mihanda.

Mu murenge wa  Nemba habaye umuganda udasanzwe wo kurwanya isuri no gukura ibitengu byagiye bigwa ahantu hatandukanye. By'umwihariko umuyobozi w'akarere wungirije ushinzwe ubukungu yifatanyije n'abaturage bo mu kagali ka Nyamugali mu muhanda wa Ryaruhirima-Gashushura mu kugabanya ibitengu byari byaraguye mu muhanda. Nyuma yasuye kandi imiryango imwe n'imwe yahuye n'ibiza.

mu murenge wa Kinyababa twabyukiye mu muganda udasanzwe wo gukura ibitengu mu mihanda mu tugari twose tugize Umurenge.

Iki gikorwa cyagenze neza twafatanyije n'Ingabo za  75 Infb n'abaturage bagize umurenge wa Kinyababa.

Hakuwe ibitengu bigera kuri 32 ku mihanda ireshya na 10 km.