Burera habaye Inama y'urubyiruko rwibumbiye muri youth estimation

Kuri Hotel Montana Vista Habereye Inama y'Urubyuruko rwibumbiye muri  YOUTH ESTIMATION, iyobowe na Mlle IRADUKUNDA Providence.

Inama yiswe" Youth Estimation  Summit"

 

Inama yahuje Urubyiruko  runyuranye rugera kuri 200, rwaturutse hirya no hino mu Gihugu.

 

Mu ngingo zinyuranye zaganiriwe harimo 

 

1.Kugezwaho ibyagezweho na Youth Estimation n'icyerekezo cyayo 

 

2. Ibiganiro mpaka (debates)

Panel yunguranye ibitekerezo ku Insanganyamatsiko ijyanye n':

 

Ikoreshwa ry'imbuga nkoranyambaga mu rubyiruko, 

 

Inyota yo gushaka kwiga hanze y'Igihugu nk'urubyiruko n'inshingano z'Urubyiruko mu kuzirikana u Rwanda nk'ingobyi ibahetse.

 

Uruhare rw'amashuri y'ubumenyingiro mu Iterambere ry'urubyiruko.

 

3. Habaye ibyino (dance) zisusurutsa Ibirori 

 

4. Kurwanya Imirire mibi (malnutrition).

 

5. Bagize amahirwe yo guhura na Rwiyemezamirimo w'Urubyiruko ukora amatapi.

 

Inama yitabiriwe Kandi na bamwe mu bakozi bo ku Karere. 

 

Umushyitsi Mukuru ni: 

 

Hon Governor GATABAZI JMV 

 

Yakiriwe n'Umuyobozi w'Akarere ka Burera 

Mme UWANYIRIGIRA Marie Chantal 

 

Polisi Hari DPCCO ,AIP Cyprien NDATIMANA.

 

Mubutumwa bunyuranye bwatanzwe,  urubyiruko twashishikarije :

 

Kumenya guha agaciro Ubuzima birinda Indwara z'ibyorezo

 

Kumenya amahirwe abakikije,kuyabyaza umusaruro no Kumenya gufata ibyemezo bikwiriye 

 

Kurushaho gufata Ingamba zo Kurwanya Korona Virus n'ibindi byorezo.

 

N'Ibindi

 

Hafashwe Imyanzuro inyuranye 

 

Igikorwa cyagenze neza.