kwizihiza umunsi mpuzamahanga w'Umugore mu karera ka Burera

Uyu munsi le08/03/2020 mu karere ka BURERA twijihije umunsi mpuzamahanga w'umugore mu midugudu yose. ku rwego rw'akarere wijihirijwe mu mudugudu wa Mfashe umurenge wa Kagogo-akagari Nyamabuye. Umushyitsi mukuru yari umunyamabanga Nshingwabikorwa w'intara y'amajyaruguru bwana MUSHAYIJA Geoffrey, Hari abandi bayobozi batandukane baturutse KU rwego rw'intara, Hari Madamu UWANYIRIGIRA Marie Chantal Umuyoboziw'Akarere ka Burera arikumwe na V/Maire ASOC bwana MANIRAFASHA Jean de la Paix ninzego z'umutekano KU karere, Hari komite za CNF kuva KU rwego rw'intara kuheza KU rwego rw'umudugudu, Hari Kandi za komite zihagarariye amakoperative y'abagore kuva KU rwego rw'intara kugera n'urwego rw'umudugudu. Abitabiriye bahawe impanuro n'abayobozi batandukane habaho n'igikorwa cyo kuremerwa Ingo mbonezamikurire 51 mu karere  ibikoresho bitandukanye birimo imikeka, ibikombe, amasabune bifite agaciro 552000frw, haremewe Kandi muri uyu mudugudu wa Mfashe imiryago 8 itishiboye yahawe amatungo magufi afite agaciro 200000frw