Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Hon Gatabazi Jean Marie Vianney yagiranye inama n'Abayobozi, guhera ku rwego rw'Umurenge kugeza ku Kagari bo mu Murenge wa Butaro

Muri iki gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki ya 08/01/2020 Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Hon Gatabazi Jean Marie Vianney arimo gukorana inama n'Abayobozi, guhera ku rwego rw'Umurenge kugeza ku Kagari bo mu Murenge wa Butaro, Akarere ka Burera, aho barimo kuganira ku mutekano, iterambere no gukemura ibibazo by'abaturage.

 

Mu butumwa agejeje kuri aba Bayobozi, Guverineri Gatabazi arabasaba kurushaho kwita ku mutekano w'aho bayobora, batangira amakuru ku gihe,  barwanya magendu n'ibiyobyabwenge byiganjemo kanyanga kandi barushaho kwegera abaturage, kubumva no kubakemurira ibibazo.

 

Muri iyi nama harebewe hamwe kandi aho ibibazo by'abaturage bo muri uyu Murenge wa Butaro bagejeje ku Buyobozi bw'Intara y'Amajyaruguru bigeze bikemurwa, ibitarakemuka bihabwa umurongo w'uburyo bigomba gukemurwamo