GUTANGIZA IGIKORWA CYO KUGABURIRA ABANYESHURI BIGA 9YBE NA 12YBE

Igikorwa  cyo kugaburira Abanyeshuri mu mashuri yisumbuye cyatangirijwe mw’ishuri ryisumbuye rya BUTETE ,Umurenge wa Cyanika ,Akarere ka Burera  Uwo muhango  wo kugaburira Abanyeshuli b’Amashuri yisumbuye mu Ntara y’Amajyaruguru ukaba warayobowe n’Umunyamabanga wa Leta w’Amashuri Abanza n’Ayisumbuye Dr HAREBAMUNGU Mathias ,arikumwe na Guverineri w’Intara y’Amjayruguru BOSENIBAMWE Aime ,Umuyobozi w’Akarere ka Burera SEMBAGARE Samuel  n’Abayobozi banyuranye biganjemo ab’Amashuri yisumbuye muKarere ka Burera. Abanyeshuri bahagarariye bagenzibabo ,uhagarariye Abarimu  n’Ababyeyi bishimiye iyo gahunda bavuga ko igiye gufasha abanyeshuli kurushaho kwitabira uburezi  ,kongera ireme ry’uburezi  no kugira ubuzima bwiza . Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru BOSENIBAMWE nawe mwijamborye yasobanuye ukuntu Leta y’u  Rwnda yitaye ku Burezi :Ati nyuma yagahunda yo kwigira ubuntu hakurikiyeho kugaburira Abanyshuri ku bigo by’Amashuri .Ibyo byose ngo bigamije guteza imbere ireme ry’uburezi kandi ntamwana  uzongera guta ishuri kuko ntampamvu yabona  yakwitwaza  .Guveri neri yaboneyeho  gusaba ko mu Midugudu yose hashyirwaho Abajyanama b’Uburezi  nkuko hashyizweho Abajyana b’ubuzima .Abajyanama b’Uburezi bakazaba bafite inshingano zogukurikirana ukuntu Ababyeyi bita kuburere bw’Abana babo . Ikindi Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yasabye nuko kugaburira abana kw’ishuri bataba  umuhango . Ifunguro ritangwa rigomba kuba rifite ireme , ryujuje ubuziranenge ni ukuvuga ko rigomba kuba rifite intungamubiri zangombwa .Yaboneyeho gusaba ko buri kigo cy’Ishuri kigomba korora amatungo magufi  no guhinga ibingwa binyuranye cyane cyane imboga n’imbuto byafasha ikigo  gutanga indyo yuzuye . Umunyamabanga wa Leta mw’ijambo rye yavuze ko Intara y’Amajyaruguru  ibaye iya kabiri , ije ikurikira Umugi wa Kigali mu gutangiza gahunda yokugaburira Abana kw’ishuri  ,icyo akaba ari icyifuzo cyatanzwe n’Umukuru w’Igihugu mu rwego rwo kongera uburezi bufite ireme .Avuga ko uretse gufasha Abanyeshuri kugira ubuzima bwiza kugaburira abana kw’ishuri bituma barushaho gusabana  no gukundana .Aboneraho gusaba ababyeyi ko bagomba kugira uruhare muri kiriya gikorwa cyo kugaburira Abana kw’ishuri .Umubyeyi wejeje imyaka akibuka kuteganyiriza umwana we ibizamufasha igihe ari kwishuri kuko nawe afite inshingano zo kumugaburira .Abanyeshuri barii basanzwe biga kugeza saa munani guhera ubu bazajya biga kugeza saa kumi n’imwe .