Gir'Inka Munyarwanda: Imiryango 12 yahawe Inka binyuze mu kwitura

Gir'Inka Munyarwanda: Imiryango 12 yahawe Inka binyuze mu kwitura Ku wa gatanu tariki 19 Gashyantare 2021, mu murenge wa Rugendabali,Imiryango iri ku rutonde rw'Abagenerwabikorwa ba gahunda ya Gir'Inka Munyarwanda yahawe Inka 12 binyuze mu kwitura. Iki gikorwa cyabereye mu mudugudu wa Kinyefurwe,akagali ka Rukandabyuma;gikorwa hubahirizwa amabwiriza yerekeranye no gukumira; ndetse no kwirinda icyorezo cya COVID-19; harimo guhana intera ihagije hagati y'umuntu n'undi. Iyi miryango yashyikirijwe ziriya nka n'uwari uhagarariye Ubuyobozi bw'Umurenge muri iki gikorwa witwa Mugiraneza Protais afatanyije n'Abahagarariye izindi nzego zirimo Polisi. ; akaba ubusanzwe ashinzwe imibereho myiza y'Abaturage mu murenge wa Rugendabali. Mu ijambo yagejeje ku miryango yahawe inka, Mugiraneza yabasabye kuzifata neza; harimo kuzigaburira neza, kuzishyakira Ubwishingizi; ku buryo imiryango cumi n'umwe (11) kuri cumi n'ibiri (12 ) yahawe Inka yahise izitangira Ubwishingizi ako kanya. Mugiraneza yagize ati:" Kuba uyu munsi muhawe Inka, byatewe n'uko ababazituriye bitaye ku zazibyaye. Iyo bazifata nabi, iki gikorwa cyiza ntabwo kiba cyabayeho. Muzirinde kuzimya Igicaniro." Yagarutse ku boroje Abaturanyi babo abashimira agira ati: " Ubuyobozi bw'Umurenge burabashimira uburyo mwita ku Nka mwahawe. Inka zahawe bagenzi banyu ni umusaruro w'uburyo mwitaye kuri za Nyina." Umwe mu bazituriwe witwa Mbarushimana Emmanuel utuye mu Mudugudu wa Rihiro, Akagali ka Mucaca yashimye Ubuyobozi bw'Umurenge; ndetse n'Umuryango wamuzituriye. Yashimye kandi by'umwihariko Ubuyobozi Bukuru bw'Igihugu agira ati:" Ndishimye birenze uko mubibona. Ndashima Perezida wa Repubulika, Nyakubahwa Paul Kagame kuri gahunda nyinshi zigamije gukura Abaturage mu bukene; harimo n'iyi ingejeje ku korora Inka. Nzayifata neza." Mu ijambo rye ry'ishimwe,undi mu bahawe inka witwa Ntezimana Erneste yabwiye abitabiriye icyo gikorwa ati:"Guhera ubu niswe umworozi w'Inka mbikesha Perezida wa Repubulika, Nyakubahwa Paul Kagame. Arakarama. Inama zose zerekeranye no kuyitaho nzazikurikiza uko zakabaye kugira ngo izampe umusaruro mwiza; aha ndavuga Amata, ndetse n'Ifumbire." Umwe mu boroje abaturanyi babo witwa Nyirabahinde Pascasie na we yashimye Ubuyobozi Bukuru bw'Igihugu ku bwa gahunda ya Gir'Inka Munyarwanda; aha akaba yaragize ati:"Inka nahawe yanteje imbere n'Umuryango wanjye. Usibye kunywa amata, tubona n'Ifumbire tugafumbira umurima wacu; bityo umusaruro ukomoka ku buhinzi ukiyongera.Ibyo; hamwe n'ibindi nta wundi tubikesha utari Perezida wacu dukunda, Nyakubahwa Paul Kagame." Inama zatanzwe n'abari bahagarariye inzego zitandukanye muri icyo gikorwa zibanze ahanini ku gushishikariza abahawe Inka kuzitaho bafatira urugero ku baboroje; naho ababazituriye bongera kwibutswa gukomeza kwita ku zabyaye izo bazituye.