Igikorwa cyo gutangiza amaterasi yikora mu karere ka Burera

Uyu munsi habaye igikorwa cyo gutangiza amaterasi yikora mu Mudugudu wa Sunzu, Nkenke cell, Kinoni sector. Icyo gikorwa cyitabiriwe n'Umuyobozi w'Akarere Mme UWANYIRIGIRA M.Chantal ari kumwe n'Umuyobozi w'Inkeragutabara mu Karere, NISS Internal, NISS Immigration, DASSO Coordinator ndetse n'Ubuyobizi bw'Umurenge wa Kinoni. Umuyobozi w'Akarere yashimiye abaturage abakangurira gukomeza kurangwa n'indangagaciro ziranga abanyarwanda no gukunda umurimo. Abaturage bishimiye kuba bagiye gukorerwa amaterasi yikora cyane ko imirima yabo itazongera guhura n'isuri. Ikindi abaturage bishimiye kuba babonyemo imirimo izabahesha amafaranga bazifashisha mu kwiteza imbere.