Kuva muri Werurwe uyu mwaka Inama  Njyanama   y’Akarere ka Burera yaburagamo abajyanama  babiri nyuma y’uko abitwa MUGIRANEZA  Ignase wari uhagarariye Umurenge wa  Cyanika   na MANIRAFASHA J de la Paix wari uhagarariye Umurenge wa Gitovu  mu Nama Nyanama  y’Akarere  bagizwe Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge .

                

Ifoto y’urwibutso nyuma yo kurahira  kw’Abajyanama 2 basimbuye bagenzi babo bahamagariwe indi mirimo

 

Mu  ntangiro z’uku kwezi k’Ugushyingo hakozwe  amatora yo gusimbura aba bajyanama bahawe indi mirimo .Mu murenge wa Cyanika  hatowe uwitwa CYAMBAZA Gédéon kugira ngo asimbure MUGIRANEZA Ignace mu Murenge wa Gitovu hatorwa DUSABEYEZU Desiré ngo asimbure MANIRAFASHA J de la Paix.

Kuwa 17/11/2017 abo bajyanama bombi barahiriye  kuzuza inshingano zabo uko bikwiye imbere ya Perezida w’Urukiko rwisumbuye rwa Musanze  RIZIKI Isabelle.

MANIRAFASHA Jean de la Paix   we  by’umwihiko   uretse kuba umujyanama rusange uhagarariye Umurenge wa Gitovu  yari navisi perezida w’inama Njyanama y’Akarere ka Burera  akaba yaragomba no gusimburwa kuri uwo mwanya .

Uwo mwanya wa Visi Perezida wiyamamarijwe n’Abajyanama  2 aribo HABIYAREMYE J P Celestin na NIKWIGIZE Phocas .

Umwanya wa Visi Perezida  wegukanye HABIYAREMYE J P Céléstin  wagize amajwi 29   igihe NIKWIGIZE Phocas  bari bahanganye yagize amajwi 2

                      

DUSABEYEZU Désiré arahirira kuzuza inshingano. Ahagarariye Umurenge wa Gitovu  mu Namanjyanama y’Akarere. Asimbuye MANIRAFASHA J de la Paix wagizwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa BUTARO

                    

CYAMBAZA Gédeo arahirira kuzuza inshingano. Ahagarariye Umurenge wa  CYANIKA  mu Namanjyanama y’Akarere. Asimbuye MUGIRANEZA Ignase wagizwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa KIVUYE

 

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*