Komisiyo ya  politiki n’imiyoborere  myiza mu rwego rwa Sena   iyobowe na Perezida wayo Senateri SINDIKUBWABO  Jean Nepo, igizwe na Senateri Karimba  Zefirini na MUKASINE  M Claire  yakoze urugendo wr’iminsi 3   mu Karere ka Burera ; ije kureba  uko ikibazo cy’ihohoterwa gihagaze mu Karere n’icyakorwa kugira ngo icike burundu . Izo ntumwa za Rubanda zasuye imirenge ya Cyanika ,Kinoni ,na Butaro  zaganira n’abaturage  n’Abana babyaye ari abanyeshuri bafashwa na Paruwase ya Butete kwiyakira no gusubira mw’Ishuri. Mbere yo kujya mu Mirenge babanje guhura n’Abayobozi b’Akarere, abakozi b’akarere  n’abafatanyabikorwa bafite aho bahurira  n’ibibazo by’ihohoterwa.

                     

Nkuko byagaragaye mu kiganiro bagiranye  n’Abo bayobozi ; ihohoterwa  no mu Karere ka Burera rirahari, aho bashoboye kumenya abana batewe inda  291 bataraageza ku myaka 18 .

 Impamvu zitera ihohoterwa ry’abana batarageza ku myaka 18.

Impamvu zitera ihohoterwaa basanze ari nyinshi kandi bitoroshye   kuzirwanya .Iz’ingenzi basanze  ari izi zikurikira :Ababyeyi babyara abo badashoboye kurera ;Ababyeyi bigira ba ntibindeba  usanga  batita kubana babo;Akazi k’iki gihe nako kagira uruhare  mw’ihohoterwa ry’Abana ,igihe usanga ababyeyi bakora kure y’imiryango yabo  ;urugero ;Umugabo ukora I Muhanga ,umugore akora Rusizi  basize abana  babo hamwe n’umukozi I  Nyamagabe.Ntagushidikanya ko abo bana bashobora gukorerwa I hohoterwa.Ikibazo cy’ababyeyi biga ntibabone akanya ko kuganiza abana babo ,Ikorana buhanga naryo rituma ababyeyi batita kubana ,cyangwa rikaba ryakwigisha abana ingeso mbi.

Dore incamake  y’ibiganiro Komisiyo yagiranye n’Abaturage mu Karere ka Burera

Mu rwego rwo kumenya no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma, tariki ya 03/11/2017 ;iya   06/11/2017 n’iya 07/11/2017, Komisiyo ya Politiki n’Imiyoborere Myiza yagiranye ikiganiro n’abaturage bo mu Murenge wa CYANIKA n’Umurenge wa KINONI ku “Ihohoterwa rikorwa rishingiye ku gitsina, irikorerwa Abana n’iryo mu ngo”. Ibyo biganiro byibanze ku ngingo z’ingenzi zikurikira:

Kurebera hamwe imiterere y’ihohotera rigaragara mu mirenge batuyemo;

Ibyakozwe mu rwego rwo kurwanya ihohoterwa bishimwa na Komisiyo;

Imbogamizi zigaragara mu kurwanya ihohoterwa;

Ibikwiye gushyirwamo imbaraga kugira ngo ihohoterwa ricike.

Mu rwego rwo kumenya uko abakorewe ihohoterwa bitabwaho, Komisiyo yasuye abana babyaye inda zitagegenjyijwe bafashwa na Kiliziya Gatulika muri Paruwasi ya Butete.

 

 

I.          IBYAGARAGARIYE KOMISIYO

 

1.1   IHOHOTERA RIKUNZE KUGARAGRA

Abaturage bo mu mirenge yavuzwe haruguru bagaragarije Komisiyo ko ihohoterwa rigaragara cyane ari irikorerwa abana. Iri hohoterwa rikorerwa abana rigaragarira muri ibi bikurikira :

Hari umubare munini w’abana  babyaye inda zidateganyijwe batarageza ku myaka 18 ;

Ababyeyi bashakana ku buryo budakurikije amategeko bamara kubyara, bagasigira abana ababyeyi babo mu gihe nabo nta bushobozi baba bafite ;

Abana batanditswe mu bitabo by’irangamimerere ku babyeyi bombi ;

Abana batitabwaho n’ababyeyi bakava mu mashuri bakajya gushaka imibereho mu Gihugu cya Uganda.

Mu mirenge yombi yasuwe, hagaragaye kandi n’ibibazo bike bijyanye n’ihohoterwa rishingiye ku mutungo ariko Komisiyo yasanze ibyo bibazo bisanzwe bizwi n’inzego zitandukanye kandi zirimo kubikurikirana.

                        

 

1.2  IBYAKOZWE MU RWEGO RWO KURWANYA IHOHOTERWA BISHIMWA NA KOMISIYO

Nyuma yo kuganira n’abaturage ndetse n’inzego zitandukanye, Komisiyo irashima ibikorwa bikurikira byakozwe mu rwego rwo kurwanya ihohoterwa :

Kimwe no mu tundi Turere, Komisiyo irashima ko mu Karere ka Burera gahunda za Leta zigamije guha abaturage urubuga rwo kuganira ku bibazo biri mu miryango zikora neza (Umugoroba w’Ababyeyi, Inshunti z’Umryango, Amatsinda ya CNF na CNJ na Clubs mu mashuri) ;

Komisiyo irashima imikoranire myiza iri hagati y’Akarere n’abafatanyabikorwa mu kwita ku bana babyaye inda zidateganyijwe. Urugero, ni uburyo Paruwasi ya Cyanika ifasha abana babyaye ndetse n’ababyeyi kwakira ibyababayeho. Nyuma yo kubafasha kwiyakira abana benshi basubiye mu mashuri kandi baratsinda neza.

Komisiyo irashima ko mu Mirenge yasuye abaturage bayigaragarije ko umuco wo guharika no gushaka inshoreke ugenda ucika.

 

2.3  IMBOGAMIZI ZIGARAGARA MU KURWANYA IHOHOTERWA

Zimwe mu mbogamizi Komisiyo yasanze mu Karere ka Burera mu kurwanya ihohoterwa ni izi zikurikira :

Ababyeyi badaha uburemere icyaha ku gusambanya abana: Byagaragaye ko iyo abana bafite munsi y’imyaka 18 basambayijwe ababyeyi babo batabimenyesha ubuyobozi ndetse n’igihe

abayobozi b’Imidugudu nabo babimenye ntabwo babimenyesha inzego z’ubutabera. Ababyeyi icyo bitaho ni ingaruka ziza kumwana wasambanyijwe, gutwita no kubyara;

Abana bata ishuri bakanjya mu Gihugu cy’Ubugande gushaka imibereho(Guhendebuka): Abaturage babwiye Komisiyo ko bigoye kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana mu gihe hari abana bakicyambuka umupaka bajya muri Uganda bagiye gushaka imibereho. Aba bana iyo bagurutse banyura inzira zitemewe n’amategeko bagahohoterwa n’abo bahuye, bigura kugira ngo bambutse  ibyo baranguye cyangwa bagahoterwa n’banyoye ibiyobyabwenge ;

Ubusinzi : Ubusinzi ku Bagabo n’Abagore  bugaragara cyane cyane mu Murenge wa Cyanika ni imbogamizi ikomeye mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa mu Ngo. Abaturage bagaragarije Komisiyo ko amakimbirane hagati y’abashakanye akenshi aterwa n’ubusinzi ;

 

Ibura ry’ibimenyetso ku bana bahohotewe : Bamwe mu bana basambanyijwe bagatwita usanga nta bimenyetso bafite inzego zishobora gushingiraho mu gukurikirana ababasambanyije. Ibi biterwa n’uko  batinda gutanga ikirego. Zimwe mu mpamvu batanga zituma badatabaza icyaha kikimara gukorwa ngo ni ukwanga ko binyekana muri Sosiyete ko bafashwe ku ngufu ;

Imyumvire itari ku ihame ry’uburinganire : Imyumvire itariyo ku ihame ry’uburinganire nayo ni imbogamizi ku ihame ry’uburinganire.

 

2.4. IBIKWIYE GUSHYIRWAMO INGUFU  KUGIRA NGO IHOHOTERWA RICIKE

Mu rwego rwo  gukumira no kurwanya ihohoterwa Akarere ka Burera gakwiye gushyira imbaraga muri ibi bikurikira :

Gushyira imbaraga mu gikorwa cyo kubarura abana bose basambanyijwe kugira ngo ababikoze bakurikiranwe ;

Gukomeza gushishikariza ababyeyi ndetse n’abayobozi b’Imidugudu guha uburemere icyaha cyo gusambanya abana aho kwita kungaruka. Ababyeyi n’Abayobozi b’Imidugudu bakwiye kumenyesha buri gihe inzego z’ubutabera icyaho cyo gusambanya abana kikimara gukorwa ;

Gufatanya n’Inzego z’umutekano kurwanya umuco wo Gushendebuka (Abana bajya  kwikorera imitwaro mu Bugande bakorera amafaranga  bamwe bagahohoterwa abandi bakaba bafunze kubera kwambuka nta byangombwa) ;

Gukomeza kwita ku bana bahuye n’ihohoterwa, bashishikarizwa gusubira mu mashuri cyangwa bakajya kwiga imyuga ;

Gushishikariza ababyeyi kwandikisha abana. Umwana umubyeyi umwe atemera akandikwa ku mubyeyi umwemera.

 

 

SIMBANKABO Thomas/PRO

 

 

 

 

 

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*