Umuganda usoza ukwezi kw’Ukwakira ku  rwego rw’Akarere ka Burera wakorewe mu Murenge wa Kagogo ,Akagali ka Kayenzi . Wari witabiriwe ku buryo budasanzwe . Umushyitsi mu kuru yari  guverineri w’Intara y’Amajyaruguru aherekejwe n’Umuyobozi  w’Ingabo  mu Ntara y’Amajyaruguru  Brig General NKUBITO Eugene ;Umuyobozi wa Police mu Ntara RUTIKANGA Roger  ,Umuyobozi w’Inkera gutabara mu Ntara y’amajyaruguru, n’ nzego z’umutekano   zose zikorera mu Karere ka Burera  .

                     

Kubera ikibazo cy’ amazi  make cyari kimaze iminsi kivugwa mu baturage  b’Akarere ka Burera  baturiye  umupaka w’Igihugu cya Uganda aho rimwe na rimwe hari abambuka umupaka bagiye gushaka amazi . Guverineri amaze kumenya ko hari abaturage badafite amazi meza hafi yabo , yifuje ko hategeurwa umuganda w’Abaturage bagacukura umuyoboro wo kunyuzamo amatiyo ageza amazi mu baturage baturiye umupaka  bafite  ikibazo cy’amazi mu gihe gito kikaba cyakemutse . Ni muri urwo rwego Akarere ka Burera kasanze umuganda w’uku kwezi k’ukwakira wakorerwa  mu Murenge wa Kagogo ,Akagari ka Kayenzi hagacukurwa Umuyoboro uzaha amazi abaturage bose  b’ Umudugudu wa  Rwitongo uhana imbibe n’igihugu cya Uganda .Abaturage bamaze  kumenyeshwa icyo gikorwa  baracyishimiye kuburyo umuganda w’uwo munsi muri ako kagari  witabiriwe  n’abagera ku 2600 b’ingeri zose ,abagabo n’abagore abasore n’inkumi . Bakoze umuganda batinuba   guhera saa moya  n’igice kugera  saa tanu . Batashye  bacukuye  umuyoboro  ufite uburebure  bwa  metero 1800 ufite agaciro ka  ( 1.100.000)  miliyoni imwe n’amafranga ibihumbi ijana  y’u Rwanda .

                

Guverineri w’Intara y’amajyaruguru  GATABAZI JMV  mw’ijambo yagejeje ku baturage bitabiriye uwo muganda  yarabashimye ,avuga ko impamvu nyamukuru yatumye bitabira ari benshi   byatewe nuko  bumvaga igikorwa ari icyabo. Abizeza Ko mu gihe gito amazi meza azaba yabagezeho kuko bakoze imirimo y’amaboko yari ikenewe  mu muganda ko Leta nayo igiye gushyiraho akayo   igakora ibyo badashoboye kwikorera  , yifuza ko mu muganda w’ubutaha  igikorwa  cyaba kirangiye .Yaboneyeho  guhishikariza inzego z’ibanze ko mugutegura umuganda bajya bamenya  gutoranya ibikorwa bifitiye abaturage benshi akamaro kuko aribyo bituma barushaho kumva akamaro k’umuganda ,kuwukunda  no kuwitabira uko bikwiye kuko baba bumva ko bikorera..

SIMBANKABO Thomas/PRO

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*